• Sonuç bulunamadı

Patientinformation och förhållningsregler Hiv, översättning till kirundi

N/A
N/A
Protected

Academic year: 2021

Share "Patientinformation och förhållningsregler Hiv, översättning till kirundi"

Copied!
3
0
0

Yükleniyor.... (view fulltext now)

Tam metin

(1)

Sveriges Smittskyddsläkarförening 2004-07-01 med anpassning för Norrbottens län 2006-09-15

Patientinformation och förhållningsregler Hiv, översättning till kirundi

Umugera utera Sida, Itangazo ry’ umurwayi, Tariki ya 1 Mukakaro, 2004

Itangazo ry’umurwayi n’ibikurikizwa rusange. Urupapuro ruturutse kwa Muganga rw’ ibimenyeshwa birambuye kubyerekeranye n’Indwara Zandukira.

Icyatume wandura

Ufise ubwandu bwatewe n’umugera wa sida. Uyu mugera wa sida wandurira uciye mu maraso, iyo habaye imibonano canke se iyo umubyeyi ayanduje umwana mu gihe atwite no mugihe cy’ivuka. Agakoko k’uwo mugera gashobora kwandukira kubw’amaraso biciye mu guterwa amaraso, guterwa n’umuntu wanduye iyo ndwara canke se musangira ibikoresho by’inshinge ziterwa. Ufise kandi kuba wakwandura kandi iyo amaraso

y’uwanduye aje agahura n’igice cy’umubiri gitose. Umugera wa sida ntabwo wandurira mu buryo busanzwe bwo kubana n’abantu. Umugera wa sida ntabwo ukira; umuntu ufise uyu mugera wa sida agumana ako gakoko mugihe cyose agifise ubuzima. Birashoboka kwanduza iyi ndwara mugihe urimo wivuza kwa muganga.

Ibimenyetso

Mu buryo burenze icya kabiri cy’abanduye, ibimenyetso by’umugera wa sida bigaragara hakiri kare, hagati y’icyumweru kimwe na bine umuntu amaze kuyandura. Ibimenyetso birimo kugira umuriro, kugira ibiraba kuruhu no kumubiri, kugira ibisebe mu mihogo no kuma, kubyimba kw’ibice bifise amazi yo mumubiri, no kurwara umutwe ushobora kumara icyumweru canke se bibiri. Iyo ingabo z’umubiri zawe zimaze gucika intege hashize imyaka myinshi, ibindi bimenyetso bitangira kwigaragaza kandi n’ubundi bwandure burakura mu mugera wa sida. Kwivuza no gufata imiti bishobora gutuma umugera wa sida mu mubiri ugabanura ugukwirakwira kwayo.

Abana bafise umugera wa sida

Abana bato bafata cane indwara z’ubwandu vuba, bityo ntibagombwa gushyirwa aho barerera abana. Abaganga bagomba kumenyesha abita ku bana banduye umugera wa sida bakababwira ibikurikizwa biherekeza abana banduye umugera wa sida mu mashuri mato canke se asanzwe. Kugirango hatangwe amakuru y’ubwo bwandu bisaba ko urera umwana atanga uruhushya.

Ibibujijwe birebana n’abakozi

Ibibujijwe mu buryo bujyanye n’akazi biratandukanye. Umuganga uvura afata ikemezo ari uko amaze kuvugana na muganga w’indwara zandura, niba muganga docteur canke se muganga w’amenyo canke se abandi bose bashinzwe ubuzima, abakora aho bakora mu maraso, niba bagomba kugira ibikurizwa byihariye birebana n’akazi kabo.

Udutungirizo turarinda neza uyu mugera

Udukingirizo dutanga ukwirinda kwiza ku mugera wa sida nizindi ndwara zose zandukira mu kurangura amabanga y’abubatse mu gihe dukoreshejwe kandi tugakomezwa

kwambarwa kugeza imibonano gitsina irangiye yose.

1 (3)

(2)

Sveriges Smittskyddsläkarförening 2004-07-01 med anpassning för Norrbottens län 2006-09-15

Isuku

• Buri gihe twikira ibisebe – yewe niyo kaba ari agasebe gato ko kwishima.

Gatwikirize bandage. Niba hari ugufasha muri ibi, uwo muntu agomba kwambara gants zimwe zikoreshwa zigahita zijugunywa. Ibikoresho byose byagiyeho amaraso bigomba kuzingwaho imyenda neza maze bikajugunywa.

Niba hari nk’amaraso aguye ku mbuga canke hasi munzu, ni ngombwa guhita hozwa hakoresheje imiti ya chlorine / virkon canke se indi miti yose yica udukoko.

Ibikurikizwa rusange

• Ugomba gukurikiza rendez-vous za dogiteri kandi ugakoresha isuzuma nk’uko umuganga ukuvura abonye ari ngombwa.

• Buri gihe banza ubimenyeshe umukozi kubyerekeye ubuzima bwawe nk’igihe ugiye kwivuza canke se ugiye kwa muganga w’amenyo.

• Ababyeyi canke se abarera umwana bagomba kubahiriza mategeko y’aho bari, mu byerekeranye no gushyira abana banduye umugera wa sida mu ishuri canke se ahandi hose barerera abana.

• Niba hari igihe amaraso yawe yinjiye ku maso y’undi muntu, canke ku mazuru canke ku munwa, hunyugurishe amazi bwangu. Uruhu rwaguyeho aya maraso, rumaze kunyuguzwaho amazi rushobora kuvanwaho ako gakoko

hakoreshejwe umuti wica udukoko witwa chorhexidine. Ugomba kumenyesha uwo muntu ko amaraso yawe afise agakoko k’umugera wa sida kandi ko agomba byihutirwa kujya aho bivuriza indwara canke se clinique ishinzwe ukwandura indwara kugirango barebe ko akeneye guhabwa imiti imukingira.

• Ntugasangire ibikoresho by’isuku hamwe n’undi muntu urugero: inzembe zogosha, inzembe electrique zikata imisatsi canke ubwanwa, canke se uburoso bwoza amenyo.

• Niba witeza inshinge, ujye ukoresha serenge zawe n’inshinge zawe kandi ntukazitize abandi. Ntugasangire ububiko bwazo hamwe nabandi kandi ubike ibikoresho byawe byo kwiteza inshinge mu buryo bidateza ubwandu abandi.

• Ntukishyireho amabara ya tatuage, ntukipfumuze amatwi canke se ngo utume undi muntu agupfumuza inshinge canke se ibindi bintu bitobora byatuma hava amaraso. Buri gihe ugomba kumenyesha uwo muntu ko ufise indwara

y’umugera wa sida.

• Utegetswe k’ubwa amategeko kumenyesha uwo mwarongurana amabanga y’abubatse mbere y’uko murongurana, ukamubwira ko ufise ubwandu bw’umugera wa sida. Ibi birareba mu gihe habaye imibonanao mu gitsina (igituba)cy’umugore, ahantu aho ari ho hose hafi y’icyo gitsina, canke se mukanwa canke se indi mirimo yose yatuma haba impanuka zo kwanduza iyi ndwara undi.

• Koresha udukingirizo mu gihe cyose hari imirimo yo kurongorana, aho imboro yinjira mu gitsina gore, hafi y’igitsina canke se mu kanwa.

• Ntuzatange amaraso yawe, intanga zawe, inyama zawe zo mu mubiri kugirango zizahabwe abandi bantu babikeneye.

2 (3)

(3)

Sveriges Smittskyddsläkarförening 2004-07-01 med anpassning för Norrbottens län 2006-09-15

• Ikindi kandi, hakurikijwe amategeko ya Communicable Disease Act, Igice ca 2 & 2, abadamu bafise umugera wa sida ntabwo bemerewe kwonsa ibere ku bana.

Indwara ufise yashyizwe mu murongo w’indwara za kirimbuzi ku bantu hanze nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe Communicable Diseases Act. Utegetswe rero gukurikiza amabwiriza ya muganga. Ubisabye, muganga ushinzwe indwara zanduza ashobora kongera kureba no gusobanura ibyerekeranye n’aya mabwiriza.

Smittskydd, Norrbottens läns landsting Sunderby sjukhus

971 80 Luleå

www.nll.se/smittskydd

3 (3)

Referanslar

Benzer Belgeler

eqQ;qQc\;rak' eragfpiu;RHiqUk eS;Tiu;rak dfmHmhut\ eragfpiu;RHiqUrE> eS;Tiu;Ap\kiu qMu;rak

Sjukdomen kan smitta från personer med tuberkulos i lungorna eller luftvägarna.. Bakterien kan spridas genom luften inomhus när man hostar och en annan människa andas in de

* Skumförband kan göra sårkanterna uppluckrade och såret större, vätskan stannar kvar på såret inuti och innanför skumförbandet.. Om såret bara vätskar lite och

Kung ikaw ay nagtratrabaho sa lugal na namamahala ng pagkain na hindi nakaimpake o hindi nakabalot, mayroong batas na kailangan mong ireport sa iyong empleo na ikaw ay maysakit na

-Pag inorder ng doktor, kailangan mong bumalik sa dispensaryo o ospital para ma-iksamen o masiyasat o masuri ka uli ng doktor at baka kailangang mag-order pa siya ng mga iba pang mga

Amja;A`pa;etQ>r`pI; tKjio>Niuc\cMetQmHa ATU;etQ>rel.RHipfty\" eragfpiu;RHiqU ARQy\erak\qU twk\ekja\mHa dIeragflkˆ¯a lMu;wmetQ>rpfBU;" etQ>rel.RHitE.. lUnak

Ugomba kumenyesha uwo muntu ko amaraso yawe afite agakoko ka hepatite B kandi ko agomba byihutirwa kujya aho bivuriza indwara cangwa se clinique ishinzwe ukwandura indwara

Enligt smittskyddslagen måste den som har en smittsam sjukdom göra det som krävs för att skydda andra mot smitta (så kallad skyddsplikt)?. Det betyder att du under den period du kan