• Sonuç bulunamadı

Patientinformation och förhållningsregler Hepatit B, översättning till kirundi

N/A
N/A
Protected

Academic year: 2021

Share "Patientinformation och förhållningsregler Hepatit B, översättning till kirundi"

Copied!
2
0
0

Yükleniyor.... (view fulltext now)

Tam metin

(1)

Sveriges Smittskyddsläkarförening 2004-07-01 med anpassning för Norrbottens län 2006-08-31

Patientinformation och förhållningsregler Hepatit B, översättning till kirundi

Indwara y'umwijima yitwa Hepatite B, Itangazo ry’ umurwayi, Tariki ya 1 Mukakaro, 2004

Itangazo ry’umurwayi n’ibikurikizwa rusange. Urupapuro ruturutse kwa Muganga rw’ ibimenyeshwa birambuye kubyerekeranye n’Indwara Zandukira.

Hepatite B ni Ndwara Ki?

Urafise uburwayi bwatewe n’ubwandukire bwatewe n’agakoko, virus izwi ku izina rya Hepatite B, iyo virus ikaba ibangamira umwijima. Ubwandu bwa Hepatite B

burasabagiye ku isi hose kandi buri rusange mu bihugu bimwe na bimwe. Abantu barenze icyakabiri cy’abakuze bayifite ntiberekana ibimenyetso by’iyi ndwara na mba.

Ibimenyetso bikomeye rusange biranga iyi ndwara birimo kugira iseseme no kuruka, kuzinukwa ibiryo, kunanirwa, ububabare bwo munda, ububabare mu ngingo no kugira umuriro. Kugira uburyaryate bwo gushaka kwishima no guhisha (uruhu ruhindura ibara ry’umuhondo kandi no guhinduka kw’imboni yo mujisho) biri mu bimenyetso rusange.

Kenshi na kenshi, iyo umurwayi yayanduye ari umuntu ukuze, ubwo bwandukire burikiza mugihe cy’amezi make. Ariko iyo umurwayi yayanduye akiri umwana, hari ingaruka nkuru z’ubwandure zitazarangira.

Uburyo Yandura

Hepatite B umuntu ayandura iyo amaraso y’uyirwaye ahuye n’umubiri utoshye

(membrane muquese) cyanywa se aguye ahari igisebe ku ruhu, bishoboka cyane cyane mu guhura kw’ababa hamwe mu miryango. Inkingo zizatangwa kubo mu muryango n’inshuti za hafi tubonako ari ngombwa ko zikingirwa.

Ababyeyi banduye iyi ndwara bashobora kuyihereza umwana mu gihe co kuvuka cangwa se rimwe na rimwe, igihe basangiye uguterwa inshinge n’abantu banduye hepatite B. Iyi ndwara kandi yondura mu buryo bw'imibonano gitsina. Hepatite B ishobora

kwanduzanya iyo abantu basangira inshinge zo biteza hamwe n'abantu banduye hepatite B.

Ugutwita no Kubyara

Umubyeyi wanduye iyi ndwara ashobora kuyitera umwana mu gihe co kubyara.

Umubyeyi utwite rero ni ngombwa ko abwira umubyaza ibyerekeranye n’ico kibazo iyo agiye kwisuzumisha muri dispensaire aho bita ku batwite. Umwana azakingirwa ako kanya akivuka kandi n’izindi nshuro nyinshi mu gihe cy’umwaka wa mbere kugirango haburizwemo ugukura kwandura kwa hepatite B.

Isuku

• Twikira ibiseb buri gihe – ndetse n’iyo byaba ari udusebe duto two kwishima, koresha igitambaro cabigenewe (bandage). Niba hari ugufasha gukora ibi, uwo muntu agomba kwambara gants zimwe za plastique zijugunwa barangaje ako kazi.

Igikoresho cose cagiyeho nyene amaraso kigomba kuzengurutswaho umwenda maze cikajugunywa. Urugero, nk’amaraso aramutse aguye hasi, ningombwa kuyakuraho ako kanya hakoreshejwe umuti wa chlorine / virkon cangwa se ibindi bigenewe kwica udukoko twanduza.

1(2)

(2)

Sveriges Smittskyddsläkarförening 2004-07-01 med anpassning för Norrbottens län 2006-08-31

Ibikurikizwa by’ibanze

• Ugomba kubahiriza gahunda zo kubonana na muganga kandi ugakoresha kwisuzuma nk’uko umuganga abonye ari ngombwa.

• Buri gihe banza ubimenyeshe umukozi kubyerekeye ubuzima bwawe nk’igihe ugiye kwivuza cangwa se ugiye kwa muganga w’amenyo.

• Niba hari igihe amaraso yawe yinjiye ku maso y’undi muntu, cangwa ku mazuru cangwa ku munwa, hunyugurishe amazi bwangu. Uruhu rwaguyeho aya maraso, rushobora kunyuguzwa n’amazi kandi udukoko tukavaho hakoreshejwe umuti wica udukoko witwa chorhexidine. Ugomba kumenyesha uwo muntu ko amaraso yawe afite agakoko ka hepatite B kandi ko agomba byihutirwa kujya aho bivuriza indwara cangwa se clinique ishinzwe ukwandura indwara kugirango barebe ko akeneye gukingirwa.

• Ntugasangire ibikoresho by’isuku hamwe n’undi muntu urugero: inzembe

zogosha, inzembe electrique zikata imisatsi cangwa ubwanwa, cangwa se uburoso bwoza amenyo.

• Niba witeza inshinge, ujye ukoresha serenge n’inshinge zawe kandi ntukazitize abandi. Ntugasangire ububiko bwazo hamwe nabandi kandi ubike ibikoresho byawe byo kwiteza inshinge mu buryo bidateza ubwandu abandi.

• Ntukishyireho amabara ya tatuage, ntukipfumuze amatwi cangwa se ngo utume undi muntu agupfumuza inshinge cangwa se ibindi bintu bitobora byatuma hava amaraso. Buri gihe ugomba kumenyesha uwo muntu ko ufite indwara ya

hepatite B.

• Utegetswe k’ubwa amategeko kumenyesha uwo mwagirana imibonano y’igitsina mbere y’uko muryamana ukamubwira ko ufite ubwandu bwa hepatite B. Ibi birareba mu gihe habaye imibonanao aho igitsina cy’umugabo (imboro) yinnjira mu gitsina cy’umugore, cangwa se mukanwa cangwa se indi mirimo yose yatuma haba impanuka zo kwanduza iyi ndwara undi.

• Koresha udukingirizo mu buryo bwo kwirinda niba uwo mugirana imibonano yaranduye (yaba yaranduye iyi ndwara cangwa se yarakingiwe iyi ndwara ya hepatite B). Ukoreshe udukingirizo mu gihe cose worangurana amabanga y’abubatse n’undi muntu.

• Menyesha muganga ukuvura niba hari umuntu murongurana amabanga

y’abubatse cangwa se niba ufite umuntu mu muryango woba akeneye kwikingiza iyi ndwara ya hepatite B.

• Ntuzatange amaraso yawe, intanga zawe, inyama zawe zo mu mubiri kugirango zizahabwe abandi bantu babikeneye.

Indwara ufite yashyizwe mu murongo w’indwara za kirimbuzi ku bantu hanze nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe Communicable Diseases Act. Utegetswe rero gukurikiza amabwiriza ya muganga. Ubisabye, muganga ushinzwe indwara zanduza ashobora kongera kureba no gusobanura ibyerekeranye n’aya mabwiriza.

Smittskydd, Norrbottens läns landsting Sunderby sjukhus

971 80 Luleå

www.nll.se/smittskydd

2(2)

Referanslar

Benzer Belgeler

-Pag inorder ng doktor, kailangan mong bumalik sa dispensaryo o ospital para ma-iksamen o masiyasat o masuri ka uli ng doktor at baka kailangang mag-order pa siya ng mga iba pang mga

Ugomba kumenyesha uwo muntu ko amaraso yawe afise agakoko k’umugera wa sida kandi ko agomba byihutirwa kujya aho bivuriza indwara canke se clinique ishinzwe ukwandura

Amja;A`pa;etQ>r`pI; tKjio>Niuc\cMetQmHa ATU;etQ>rel.RHipfty\" eragfpiu;RHiqU ARQy\erak\qU twk\ekja\mHa dIeragflkˆ¯a lMu;wmetQ>rpfBU;" etQ>rel.RHitE.. lUnak

Kondom är ett bra skydd mot hepatit B och andra sexuellt överförbara sjukdomar och ska användas under hela samlaget om din partner inte är immun mot hepatit B (har haft sjukdomen

Enligt smittskyddslagen måste den som har en smittsam sjukdom göra det som krävs för att skydda andra mot smitta (så kallad skyddsplikt)?. Det betyder att du under den period du kan

Hata wakati wa matibabu sahihi, kondomu lazima itumike wakati wa ngono ya mkundu na ya uke ili kupunguza hatari ya maambukizo ya Ukimwi kadri iwezekanavyo.. Madawa

Rabadhka ka hortaga uureysiga ee dhinaca wasmada afka, siilka ama futada Rabadhka ka hortaga uureysiga waa difaac wanaagsan oo ka hortaga cagaarshow nooca B iyo xanuunada kale ee

 Si su pareja no es inmune contra hepatitis B (no ha tenido la enfermedad o no está vacunada) debe considerar lo siguiente: En caso de relaciones sexuales donde el pene está